Niyigena

Niyigena Imana niyoyonyine nishingikirijeho.

Mugihe cyo kwemerwamo narakumviye no kumunsi wo gukirizwamo naragutabaye. Dore none nicyo gihe cyo kwemerwamo dore none ...
14/06/2026

Mugihe cyo kwemerwamo narakumviye no kumunsi wo gukirizwamo naragutabaye. Dore none nicyo gihe cyo kwemerwamo dore none niwo munsi wo gukirizwamo . 2Kor6:1-2
Wowe uri mubibazo, wowe ushidikanya, wowe urimubyaha, wowe utizera uyumunsi niwo wawe agakiza k'Imana karakwegereye uyumunsi ntuwupfushe ubusa ahubwo bwire ubuzima bwawe bwahinduye page nshya.πŸ™ Niyigena✍️

Ereka Imana itabishatse ntacyo wakora ariko Kandi Imana yabishatse ntacyo utakora. Kubera ko niyigena✍️.umunsi umwe umun...
10/06/2026

Ereka Imana itabishatse ntacyo wakora ariko Kandi Imana yabishatse ntacyo utakora. Kubera ko niyigena✍️.umunsi umwe umuntu warurwaye ibibembe yabwiye Yesu ngo Yesu wabishaka wankiza Yesu aramubwira ngo ndabishaka kira akokanya ahita Akira ayiweeeee ndafashijwe harigihe usanga twuzuye ibibembe hahandi tutagifite impamvu zitujyana mubantu kuko umubembe ntiyabaga yemewe nokujya mubandi uba warahindutse ikintazi,ikimara,ikigoryi,igicucu,umusazi,mbese agaciro kawe kaba kameze nkakarangiye!!!ariko uyumunsi Yesu avuge ijambo nkiryo yavuze uriya mubembe mwizina rya Yesu.

Hanyuma yibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be kunyanja ya tiberia  ahasanga Simon petero yaraye aroba ariko ntacyo y...
09/06/2026

Hanyuma yibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be kunyanja ya tiberia ahasanga Simon petero yaraye aroba ariko ntacyo yafashe .
Umuseke umaze gutambuka Yesu ahagarara mukibaya k'inyanja arababaza ati bana banjye mufite iki cyo kurya? Baramusubiza nati ntacyo .
Arababwira ati ni mujugunye urushundura iburyo bw'ubwato murafata. Amen

Ahari birashoboka ko umeze nkaba bigishwa bakoze ibyo bagombaga gukora baremera bihanganira imbeho ,imiraba,yewe ntibatinya ningona, ijoro , kugira babashe kugera kunsinzi ariko biranga burinda bucya ntacyo bamfashe!ahari nawe amahirwe yawe yose yaburiwe irengero Kandi uyaburira Aho wagashibirijwe

Ariko uyumunsi Yesu yongere akwiyereke Uyumunsi Imana ikwereke igisubizo kikibazo umaranye igihe.

Uyumunsi Yesu akwitegereze ahwari abone neza ko ntawundi atariwe wabasha kuguha inama nzima
Uyumunsi Yesu ahamagare amafi yawe yakwihishe akwitabe. Mwizina rya Yesu.
Niyigena✍️.yohana 21

Ntugacike intege kubera ko Aho ugeze ubu bimeze nkaho ntanaho wavuye. Kubera ko ubuzima ntibupimirwa kumuvuduko ugendamo...
06/06/2026

Ntugacike intege kubera ko Aho ugeze ubu bimeze nkaho ntanaho wavuye. Kubera ko ubuzima ntibupimirwa kumuvuduko ugendamo , ahubwo bupimirwa mukerekezo ufite.
Harabiruka cyane, ariko bagana ahatari ho, ariko Kandi hari nabagenda buhoro ariko bakagera kunsinzi.
Noneho komeza gukora ibyushoboye wige ku makosa yawe Kandi ntukemere ko bikunanira ngo bikwambure ikizere cy'ejo.
Igihe cyawe nikigera ibyo watekerezaga ko bidashoboka bizahinduka ubuhamya.uyumunsi wakire impinduka nziza mwizina rya Yesu.

Imana yacu ntinanirwa nubwo harubwo tuyihamagara ukagirango yarapfuye cyangwa yarimutse πŸ˜πŸ™† ariko burya nomuri zangorane ...
02/06/2026

Imana yacu ntinanirwa nubwo harubwo tuyihamagara ukagirango yarapfuye cyangwa yarimutse πŸ˜πŸ™† ariko burya nomuri zangorane yakurekeyemo ariko ukaba ukiri muzima burya yari yabihinduye uburinzi kuko inzira zayo zose burya sikaburimbo pe harubwo ikunyuza ahabi kugirango Satan agushake akubure rero humura umugambi wayo uracyakomeje kubuzima bwawe nubwo watana ntiyaguta iracyahari ngo isohoze ibyo yavuganye nawe. Ukukwezi Imana ikuyobore, ikurinde, ukugende imbere, iguhumugisha Kandi wowe unaniwe ikongere imbaraga mwizina rya Yesu πŸ™ niyigena ✍️
Hanyuma umuntu ushaka ko tuzajya dusengana muri group unyandikire inbox. Gubwaneza

Yoooooooooo πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™† bas Imana yumve gusenga kwawe
01/06/2026

Yoooooooooo πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™†πŸ™† bas Imana yumve gusenga kwawe

Ukukwezi kwa6 Imana igusetse bidasanzwe . Niyigena ✍️
01/06/2026

Ukukwezi kwa6 Imana igusetse bidasanzwe . Niyigena ✍️

Mana yanjye waremye isi n'ijuru ndetse nibirimi byose niwowe wabiremye. iyi weekend wite kumuntu urwaye n'umuntu ushonje...
30/05/2026

Mana yanjye waremye isi n'ijuru ndetse nibirimi byose niwowe wabiremye. iyi weekend wite kumuntu urwaye n'umuntu ushonje abandi bose biroroshye nubwo bigoye ariko bigoye yariye, Kandi bigoye Ari muzima! Noneho ndagusabye banza wite kubarwayi nabashonje abandi uze udufashe uvuyeyo kuko ibyawe byo ninkako kanya Kandi itegeko rwawe ntirivuguruzwa hanyuma Kandi ndasenze ngo buriwese wagusenze umwereke ko wamwumvishe mwizina rya Yesu πŸ™ niyigena ✍️

Kandi sikubw'amaboko yawe sikubw'imbaraga zawe ahubwo ni kubw'umwuka wanjye, Niko Uwiteka  nyiringabo avuga. Wamusozi mu...
27/05/2026

Kandi sikubw'amaboko yawe sikubw'imbaraga zawe ahubwo ni kubw'umwuka wanjye, Niko Uwiteka nyiringabo avuga. Wamusozi munini we wiyita iki? Imbere ya zerubabeli uzaba ikibaya . Niyigena ✍️ Zakaria 4:6 ese

harigihe usanga ubuzima bwacu bwose twibera muri egiputa πŸ™†πŸ™† ugasanga niho wavukiye,niho wakuriye,niho washakiye,niho wab...
26/05/2026

harigihe usanga ubuzima bwacu bwose twibera muri egiputa πŸ™†πŸ™† ugasanga niho wavukiye,niho wakuriye,niho washakiye,niho wabyariye,Niho ukorera ,niho uhahira .....mbese ubuzima bwawe bwose ,ahazaza hawe ,imishinga yawe byose byose byibera muri egiputa ndetse ntanicyo wabikoraho gusa urabirambiwe umaze igihe kinini uniha ubwira Imana ngo Mana wantabaye byaranze wagerageje kwinyugishura imigozi ikuziritse biranga kubera ko amaboko agufite arakomeye!!gusa nubwo bimeze bityo ufite amakuru ko iwanyu Ari muri kanani nubwo ntanzira,ntaburyo nta..... Ariko urabizi ko kanani yawe irahari ndetse abariyo barikwinywera amata,ubuki,ibizabibu ireze ariko wowe no kurya ni Mana mfasha πŸ€”Noneho uko Imana yakuye aba Israel muri Egiputa bakinjira muri kanani yabo muburyo batatekerezaga uyumunsi nawe Imana ikwimure igushyire muri kanani yawe ititaye .Kandi uko yabimuye ikabaha niminyago yababakoreshaga uburetwa nawe uyumunsi Imana ikunyagire uhabwe agaciro burukubonye abone ko udasanzwe mwizina rya Yesu πŸ™ niyigena ✍️

Address

London Colney
00000

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Niyigena posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share