05/01/2025
TUGANIRE KURUBUTO RW'ICUNGA
Urubuga rwa Interineti https://boiteafruits.com ruvuga ko amacunga yigiramo âVitamine Câ, âFlavonoĂŻdesâ na âBĂȘta-carotĂšneâ. Iyo ibyo byose bikubiye hamwe bigira icyitwa âantioxidantâ. Iyo antioxidant ifasha mu gusukura umubiri, bityo igakumira indwara zâimitsi, indwara zâumutima, indwara zizanwa no gusaza ndetse na kanseri zimwe na zimwe.
Iyo vitamine C kandi iboneka mu macunga, igira uruhare mu ikorwa ryâamaraso mu mubiri, igakomeza amagufa nâamenyo.Ikindi kandi ifasha umubiri gufata âferâ iba iri mu byo kurya.
Amacunga afasha mu gusukura mu mubiri imbere. Amacunga yifitemo ubushobozi bwo gusohora imyanda yagiye yibika mu mubiri mu ngingo zitandukanye. Amacunga yigiramo ibintu byica udukoko tubi mu mubiri (microbicides), bigatuma umubiri uhorana ubuzima bwiza.
Amacunga afasha imigendekere myiza yâigogora, kuko agira ubutare bwa âMagnesiumâ, ituma amara nâigifu bikora neza, ikindi kandi iragenda igashongesha imyanda yagiye yibika mu mubiri, bigatuma igogora rigenda neza.
Amacunga kandi afasha umubiri kwinjiza fer ukeneye, ni yo mpamvu ari meza cyane ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kubura amaraso (anémie).
Amacunga arwanya ibinure bibi, kuko yifitemo âvitamine Câ, âflavonoĂŻdesâ, âbĂȘta-carotĂšneâ, âfibresâ, ibyo byose bituma abahanga bemeza ko amacunga ari urubuto rwiza rwo kurwanya ibinure bibi mu mubiri .
Amacunga yongera ubwiza bwâuruhu rwâumuntu, kuko atuma ruhora rutoshye kandi rufite ubuzima bwiza. Amacunga ni urubuto rwiza rwafasha umuntu ufite uruhu rwangiritse kuko arugarurira ubuzima.
Amacunga afasha mu gukemura ibibazo bijyanye nâurwungano rwâinkari. Umuntu ukunda kugira ibibazo mu ruhago rwâinkari ashobora kunywa umutobe wâamacunga, bigafasha urwungano rwâinkari gukora neza.
Amacunga arwanya umubyibuho ukabije, kuko yigiramo ibintu bisukura umubiri, bituma nta binure byibika mu mubiri, ibyo bikarinda ikibazo cyâumubyibuho ukabije.
Amacunga ashobora kugabanya umuriro. Kunywa umutobe wâamacunga bizanira umubiri vitamine C. Iyo vitamine C iragenda igasohora uburozi buba bwaribitse mu mubiri buvuye mu bintu abantu barya, nyuma ukagabanya umuriro mu gihe wari utangiye kuzamuka.
Amacunga afasha mu itembera ryâamaraso, ibyo bikabuza ko umuntu ashobora kugira iminkanyari ije mbere yâigihe.
Amacunga afasha mu kugira imisatsi myiza kandi ishashagirana, ku bantu bakunda kugira imisatsi yumagara, umuntu ashobora gutosa imisatsi ye, nyuma agatumbika igishishwa cyâicunga muri âvinaigre de cidreâ, nyuma agakuba mu musatsi, nyuma akamesamo.
Urubuga rwa Internet https://timesofindia.indiatimes.com, rwo ruvuga ko amacunga afasha mu kugenzura umuvuduko wâamaraso. Kuko amacunga yigiramo ubutare bwa âMagnesiumâ ndetse na vitamine B6.
Amacunga agabanya isukari mu maraso, kubera ibyitwa âfibreâ agira kandi byinshi, bituma amacunga ari urubuto rwiza ku bantu barwara diyabete. Isukari yâumwimerere iba mu macunga ntishobora kuzamura isukari yo mu maraso.
Amacunga yigiramo ibyitwa âD- limoneneâ ibyo bigatuma agabanya ibyago byo kurwara za kanseri zimwe na zimwe nka kanseri yâibihaha, kanseri yâuruhu, ndetse na kanseri yâibere.
Amacunga ni isoko yâibyitwa âcarotenoidâ, na Vitamine A, ibyo byombi bifasha amaso guhorana ubuzima bwiza.Vitamine A kandi irinda ubuhumyi buzanwa nâizabukuru.
Amacunga arwanya kwituma mu buryo bugoranye (impatwe) kuko atuma igifu gikora neza ndetse nâamara, kandi kuko agira âfibreâ bituma imyanda isohoka neza kandi mu buryo bworoshye.